Umukobwa wahimbye kuvomera akoresheje ikoranabuhanga yahize abandi mu Rwanda

| Kepler
By Elisée Mpirwa

 

Ku nshuro ya gatatu mu Rwanda hahembwe umukobwa uhiga abandi mu ikoranabuhanga aho uwitwa Mwiseneza Rosine w’imyaka 22 ari we wegukanye igihembo kubera umushinga we wo kuvomera imyaka akoresheje ikoranabuhanga.

Iki gikorwa cyiswe “Miss Geek 2016” cyitabiriwe bwa mbere na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame wifatanyije n’itsinda ry’abakobwa baharanira iterambere rya bangenzi babo mu ikoranabuhanga (Girls in ICT Rwanda).

Uyu mukobwa usigaje umwaka umwe ngo arangize amashuri muri Kaminuza ya Kepler i Kigali, yahimbye umuhsinga w’ikoranabuhanga yise “Ivomerere”.

Mu Rwanda hose hari hahatanye abakobwa 130 ariko batanu ni bo babashije kugaragaza imishinga ihamye dore ko bose banahawe ubufashe bunyuranye bizabafasha mu kurusha kunoza iyo mishinga.

Mwiseneza avuga ko agendeye ku bwinshi bw’abatunzwe n’ubunhinzi mu Rwanda ndetse no kuba hari ibice bikunda kugira ikibazo cy’ibura ry’imvura, yatekereje uburyo hakwifashishwa ikoranabuhanga rigafasha buri muhinzi wese.

Yagize ati “Cya gihe iyo imvura igwa hari amazi apfa ubusa. Aramutse afashwe akazakoreshwa mu gihe cy’izuba yafasha abantu kutagira inzara cyangwa se. Ikoranabuhanga ryanjye nanamaze kugerageza rifite uburyo ryumva ububobere bw’ubutaka nyuma bikohereza muri ‘systeme’ maze umurima cyangwa se ubusitani bukavomerwa bidasabye ko nyirawo ahibera.”

Uyu mukobwa yahawe amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri, mudasobwa igendanwa, telefone ifite ikoranabuhanga rigezweho yo mu bwoko bwa Samsung ndetse na ‘tablet’ yo mu bwoko bwa iPad Air.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye bikomeye abahora bashishikariza abakobwa kwitabira ikoranabuhanga ndetse by’umwihariko batanu ba mbere abasaba kurushaho kunoza imishinga ngo igire buri wese akamaro.

Yagize ati “Uyu munsi ubere n’abandi bakobwa bakiri bato uwo kwigiraho no gukomeza gushaka ubumenyi binyuze mu gikorwa nk’iki, kandi ntihakagire uwitinya kuko na we ari nk’abandi.”

Madamu Jeannette Kagame hamwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga bakurikiye uko abakobwa bamurika imishinga yabo y’ikoranabuhanga (Ifoto/Village Urugwiro)

Yongeyeho ati “Imyaka ishize yatugaragarije ko hari abakobwa bakoze imishinga y’ikoranabuhanga yabereye ibisubizo benshi mu miryango yabo. Aba bakobwa bize gukoresha neza ibyo bahawe none ubu babera urugero n’abandi ku rwego rw’Isi. Ni muri urwo rwego ko ibikugora ushobora kubivanamo amahirwe yo guhanga ikintu gishya cy’ingirakamaro kandi kizahora gikenewe.”

MINAGRI yasamiye hejuru umushinga wa Mwiseneza

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira avuga ko uyu mukobwa azanye ikindi gisubizo muri byinshi bamaze iminsi bashaka kugira ngo barusheho guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Yagize ati “Umunyeshuri nk’uyu watekereje gushaka igisubizo cyafasha abahinzi mu gihe bahuye n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, ni ikintu cyo kwishimira cyane kanid tugomba no gushyigikira. Iyo urebye igitekerezo cye usanga kizafasha muri gahunda yo kuhira ku buso butoya.”

Nsanganira avuga ko uburyo bw’ikoranabuhanga mu kuhira imyaka busanzwe buhari ariko akarusho ka Mwiseneza ari uko hari uburyo ikoranabuhanga rye ubwaryo bitewe n’uko mu butaka hameze, rimenya icyo igihingwa gikeneye bidasabye ko umuhinzi ubwe abyicungira.

Yahise atangariza Mwiseneza ko MINAGRI yifuza ko uyu mushinga ugera kure ukava mu cyiciro cy’ubushakashatsi n’Abanyarwanda bagatangira kuwifashisha.

Indi mishinga yahembwe

Menywa Samantha Pauline w’imyaka 15 wiga mu mwaka wa 4 muri Gashora Girls Academy mu ishami ry’imibare, Icyongereza n’Ubumenyi bw’Isi (Maths, English Geography) yabaye uwa kabiri kubera uburyo bwe bw’ikoranabuhanga yise “Hello Job” bufasha guhuza abashaka akazi n’abashaka abakozi.

Kirezi Lisa Noella w’imyaka 16 na we wiga mu mwaka wa 4 muri Gashora Girls Academy mu ishami ry’Imibare, ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi (Maths, Physics and Geography), yabaye uwa gatatu kubera uburyo bw’ikoranabuhanga yahimbye yise “Easy Parking” bufasha abantu bafite imodoka kudatinda bishyura parking z’imodoka zabo.

Uwa mbere yahawe miliyoni ebyiri, uwa kabiri ahabwa miliyoni imwe naho uwa gatatu ahabwa ibihumbi 500 (Ifoto/Village Urugwiro)
Madamu Jeannette Kagame hamwe n’abandi bayobozi bamurikirwa indi mishinga y’ikoranabuhanga y’abana b’abakobwa (Ifoto/Village Urugwiro)
Itsinda ry’abagize “Girls in ICT Rwanda” bafata ifoto hamwe na Madamu Jeannette Kagame (Ifoto/Village Urugwiro)

 

Amashuri atandukanye yari ahagarariwe n’abakobwa biga ikoranabuhanga (Ifoto/Village Urugwiro)