Ikigo cya “Kepler” cyashyiriyeho amahirwe abarangiza ayisumbuye

| Kepler
By Simon Kamuzinzi

 

 

Ikigo cy’Abanyamerika cyitwa “Kepler” cyigisha abarangije amashuri yisumbuye kikanabafasha kubona imirimo, kirakangurira ababyifuza guhatanira amahirwe cyabashyiriyeho.

Abanyeshuri biga muri Kepler ngo barusha abandi kubona imirimo batabanje kumara igihe mu bushomeri

Ayo mahirwe ashingiye ku kuba abajya muri Kepler bahabwa inguzanyo y’amafaranga y’ishuri n’ibindi bibatunga mu gihe bari kwiga, bakazishyura barangije nyuma yo kubona imirimo. Ikindi ni uko ubusanzwe kwigamuri Kepler mu gihe cy’umwaka umwe, buri munyeshuri yagombye kuba yishyura 5000 by’Amadorali y’Amerika, arenga miliyoni 4RWf. Ariko ngo abarangiza muri icyo kigo bazajya bishyura atarenga Amadolari y’Amerika 2000 ku mwaka, arenga miliyoni 1,6RWf.

Niyo mpamvu icyo kigo gihamagarira abarangiza amashuri yisumbuye kuzuza ibisabwa biri ku rubuga rwa interineti rwacyobagahatanira ayo mahirwe. Ibyo umunyeshuri asabwa ni ukugaragaza ko yarangije amashuri yisumbuye afite amanota meza. Kuba yumva, avuga kandi yandika neza icyongereza no kwandika agaragaza ko yishimira kwiga amasomo ya Kepler.

Umuyobozi muri Kepler ushinzwe itumanaho no kwakira abanyeshuri bashya, Uhirwa Sylvia asobanura iby’icyo gikorwa.Agira ati “Mu bazandika basaba kwiga aya masomo tuzafatamo abagera ku 150, ariko tuzagenda twongera umubare w’abo twakira ku buryo mu myaka ibiri tuzaba tugeze ku 1000.” Kepler itanga amasomo y’icungamari ari ku rwego rwa kaminuza igiye kingana n’imyaka ine. Bigisha hakoreshejwe iya kure (online) n’imbonankubone.

Iyo barangije kwiga ayo masomo ya kaminuza, bahabwa impamyabushobozi za Kaminuza ya “New Southern Hampshire” yo muri Amerika, ifitanye imikoranire ka Kepler. Jean Monnet Ngenzi, umwe mu bigisha muri Kepler avuga ko bigisha amasomo atandukanye ajyanye n’ubuzima bwa buri musi. Agira ati “Dusaba nk’umuntu kudukorera umushinga w’ibiciro bijyanye n’ubushobozi bw’abaturage ku gicuruzwa runaka cyashyizwe ku isoko, tukareba uburyo abigena. Ubu abarangije muri Kepler bose babonye imirimo mu bigo bitandukanye kuko tunakorana nabyo tukumva imirimo bikeneye gukorerwa.”

Joselyne Ishimwe warangije muri Kepler ubu ukora imenyekanisha ry’ibikorwa by’ikigo cyitwa Africa Health Care Network, kivura uburwayi bw’impyiko kiri i Rubavu. Ahamya ko yabonye ubumenyi bufite ireme butuma amaraporo yandika amuhesha icyizere n’inshingano zagakwiriye gukorwa n’abayobozi be bakuru.