Bwa mbere mu mateka, mu Rwanda hatangijwe Kaminuza mu nkambi y’Impunzi

| Kepler
By Jean Louis Uwishyaka

 

Abanyeshuri bahawe mudasobwa zizabafasha mu masomo yabo ya Kaminuza

 

Mu nkambi ya Kiziba ituyemo impunzi z’Abanyekongo ziba mu Rwanda, iherereye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’u Burengerazuba, hatangijwemo amasomo ya Kaminuza, ibintu bibaye bwa mbere mu mateka.

Ubusanzwe ngo ntibyabaga byoroshye kugira ngo abanyeshuri babashe kurangiza amashuri yisumbuye, kubera ko ababyeyi babo babaga bafite ubushobozi buke bwo kubarihira bitewe n’ubuzima butoroshye bwo mu nkambi.

Abanyeshuri batoranyijwe kuzahabwa amasomo y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza muri iyi kaminuza yatangijwe muri iyi nkambi, bavuze ko kuba babazaniye iyi kaminuza ari amahirwe akomeye badakwiye kwitesha, kuko ngo kubera ubushobozi buke baba bafite, batabasha kwirihira kaminuza.

Abraham Murutampunzi, umwe mu banyeshuri bahawe amahirwe yo kuziga muri iyi kaminuza yagize ati” ni amahirwe tubonye ndetse bamwe inzozi zibaye impamo, ni ukuvuga ngo niba wize upfundikanya mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbye (cycle superieur), birakugora kuko Kaminuza si umuntu wese upfa kuyirihira.”

Yavuze ko iyi kaminuza ije nk’igisubizo kuri bo kuko bagiye kujya bayiboneramo ubumemyi mpuzamahanga, kuburyo ubwo bumenyi buzatuma baba abakozi beza ku isoko ry’umurimo.

Mukantabana Seraphine, Minisitiri muri Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), yavuze ko iki gikorwa cyo kuzana kaminuza mu nkambi, ari uguha uburenganzira impunzi ziba zituye mu nkambi.

Yagize ati ”Kuba iri shuli ritangiye, ni igisubizo gikomeye kuko nkuko bano bana babyivugiye, mu byukuri kwiga uri impunzi, kuba impunzi kuri twebwe ntago biguhindura undi muntu wundi, uba uri umuntu nk’abandi nubwo uba uri muri condition zidasanzwe.

Yongeye ati “Kuba rero muri izo condition zidasanzwe noneho bakaba batuzaniye facilities nk’izo abantu bose basanzwe, ni kwa gushimangira yuko impunzi ari umuntu nk’abandi, ibyo bigakomeza kurema icyizere n’amahirwe y’ejo hazaza muri izi mpunzi dufite.”

Yakomeje avuga ko iyi gahunda yo gutangiza amasomo ya Kaminuza mu nkambi z’impuzi itazarangirira muri iyi nkambi ya Kiziba gusa, ahubwo ngo izagezwa no mu zindi nkambi hirya no hino mu gihugu, ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Ubusanzwe mu nkambi z’impunzi hatangirwagamo amasomo kugarukira mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc – Commun).

Abanyeshuri 25 b’impunzi, ni bo batangiye kwiga amasomo muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yitwa Southern New Hampshire, ibinyujije muri gahunda yayo ya Kepler, aho bazajya bigira muri iyi nkambi hifashishijwe uburyo bwa ‘Iyakure’ (online).