Abanyeshuri Basoza amasomo muri Kepler University barishimira ireme ry’uburezi bahabwa

| Kepler
By Royal TV & Radio

 

 

Bamwe mu banyeshuri basoza za kaminuza hano mu Rwanda,baravuga ko za kaminuza zagiye zitegurira abanyeshuri uburyo bwinshi  bwo gushyira mubikorwa ibyo biga , ibyo bita stage mu ndimi z’amahanga , ngo byazajya bibafasha guhangana kw’isoko ,igihe baba barangije kwiga.

Ibyo barabivuga mu gihe hari bamwe bagikemanga ireme ry’uburezi muri iki gihe .

Uko imyaka igenda yicuma ni nako mu Rwanda umubare wa za kaminuza ugenda wiyongera , ni nako kandi umubare w’abarangiza ibyiciro bitandukanye bya kaminuza nawo uzamuka.

Nubwo ari uko biri ,hari benshi bagikemanga ireme ry’uburezi ababanyeshuri barangizanya, kuko ngo iyo bageze  mu gihe cyo gupiganwa ngo usanga nta bumenyi bafite.

Gusa bamwe mu barangiza ayo mashuri, bavuga ko igisubizo kuri icyo  kibazo, ngo ari uko abanyeshuri bazajya bategurirwa imyitozo ihagije mbere yuko barangiza amasomo.

Uretse guhabwa iyi myitozo, ngo byaba byiza mu mashuri hagiye hashyirwamo na gahunda zifasha abanyeshuri, mukugira ubushobozi bwo guhimba ibishya, ngo kuko abakoresha baba bashaka umukozi ufite ubwo bushobozi.

Ibyo aba banyeshuri bavuga barabihuriraho na bamwe mu bayobora za kaminuza hano mu Rwanda ,kuribo ngo si ikibazo cy’ireme ry’uburezi, ahubwo ngo gufasha abanyeshuri gukora imyitozo myinshi ijyanye nibyo biga, nicyo gisubizo cyo gutsinda kw’isoko ry’umurimo.

Ibyo byagarusweho na Ashler heyworld,uyobora KEPLER university, wagize Ati:”Kuri twe dutegurira abanyeshuri imyitozo ihagije, tubafasha kandi no kuzamura urwego rwabo rw’imitekerereze, ni kimwe mu bintu twumva bikenewe ngo umunyeshuri azabashe guhangana kw’isoko ryumurimo”.

Uko amashuri yiyongera mu Rwanda, ni nako umubare w’abayitabira nawo ugenda uzamuka, Minisiteri y’uburezi ivuga ko mu mwaka wa 2015, abanyeshuri bigaga mu mashuli makuru na za kaminuza bari iihumbi 86,315 naho ubu muri  2016 bakaba ari ibihumbi 90,463.